| 1. | Haleluya. Nimumushime, mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, |
| 2. | Bahagarara mu nzu y’Uwiteka, Mu bikari by’inzu y’Imana yacu. |
| 3. | Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza, Muririmbire izina rye ishimwe, Kuko ari iry’igikundiro. |
| 4. | Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo, Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye. |
| 5. | Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye, Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose. |
| 6. | Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi, Mu nyanja n’imuhengeri hose. |
| 7. | Acumbisha ibihu bikava ku mpera y’isi, Aremera imvura imirabyo, Asohora umuyaga mu bubiko bwe. |
| 8. | Ni we wakubise abana b’imfura bo muri Egiputa arabīca, Ab’abantu n’ab’amatungo. |
| 9. | Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza hagati yawe Egiputa, Kuri Farawo no ku bagaragu be bose. |
| 10. | Ni we wakubise amahanga menshi, Yica abami bakomeye: |
| 11. | Sihoni umwami w’Abamori, Na Ogi umwami w’i Bashani, N’abami b’ibihugu by’i Kanāni bose, |
| 12. | Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Umwandu w’Abisirayeli ubwoko bwe. |
| 13. | Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose, Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose. |
| 14. | Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe, Kandi azahindurira abagaragu be umutima. |
| 15. | Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu. |
| 16. | Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora, |
| 17. | Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo. |
| 18. | Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese. |
| 19. | Wa nzu y’Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka, Wa nzu y’aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka. |
| 20. | Wa nzu y’aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka, Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka. |
| 21. | Bahimbarize i Siyoni Uwiteka, Utuye i Yerusalemu. Haleluya. |