   | 1. | Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. |
   | 2. | Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 3. | Nimushime Umwami w’abami, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. |
   | 4. | Nimushime Ikora ibitangaza yonyine, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 5. | Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 6. | Nimushime iyasanzuye isi hejuru y’amazi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 7. | Nimushime iyaremye ibiva bikomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 8. | Yaremye izuba gutwara ku manywa, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 9. | Yaremye ukwezi n’inyenyeri gutwara nijoro, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 10. | Nimushime iyakubitiye Abanyegiputa abana b’imfura babo ikabica, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 11. | Igakura Abisirayeli hagati yabo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 12. | Ibakujeyo intoki z’imbaraga n’ukuboko kurambutse, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 13. | Nimushime iyatandukanije Inyanja Itukura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 14. | Igacisha Abisirayeli hagati yayo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 15. | Ariko igakunkumurira Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 16. | Nimushime iyashorereye ubwoko bwayo mu butayu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 17. | Nimushime iyakubise abami bakomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 18. | Ikica abami b’amapfura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 19. | Yica Sihoni umwami w’Abamori, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 20. | Yica na Ogi umwami w’i Bashani, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 21. | Itanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 22. | Umwandu w’Abisirayeli abagaragu bayo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 23. | Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 24. | Idukiza abanzi bacu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 25. | Igaburira ibifite imibiri byose, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
   | 26. | Nimushime Imana yo mu ijuru, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |