| 1. | Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. |
| 2. | Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu. |
| 3. | Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati “Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.” |
| 4. | Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? |
| 5. | Yerusalemu, ninkwibagirwa, Ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora. |
| 6. | Ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa kanjye, Nintakwibuka, Nintakunda i Yerusalemu, Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi. |
| 7. | Uwiteka, ibukira abana ba Edomu, Wa munsi w’i Yerusalemu. Ni bo bavuze bati “Nimuhasenye, Nimuhasenyane n’imfatiro zaho.” |
| 8. | Wa mukobwa w’i Babuloni we, utazabura kurimburwa, Hazahirwa uzakwitura ibihwanye n’ibyo watugiriye. |
| 9. | Hazahirwa uzafata abana bawe bato, Akabahonda ku rutare. |