   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya, |
   | 2. | Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. |
   | 3. | Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose. |
   | 4. | Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. |
   | 5. | Ungose inyuma n’imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe. |
   | 6. | Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho. |
   | 7. | Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he? |
   | 8. | Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo, Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo. |
   | 9. | Nakwenda amababa y’umuseke, Ngatura ku mpera y’inyanja, |
   | 10. | Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera, Ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira. |
   | 11. | Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre, Umucyo ungose uhinduke ijoro”, |
   | 12. | N’umwijima ntugira icyo uguhisha, Ahubwo ijoro riva nk’amanywa, Umwijima n’umucyo kuri wowe ni kimwe. |
   | 13. | Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. |
   | 14. | Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza. |
   | 15. | Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi. |
   | 16. | Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe. |
   | 17. | Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! |
   | 18. | Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, Iyo nkangutse turacyari kumwe. |
   | 19. | Mana, icyampa ukica abanyabyaha, Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi. |
   | 20. | Bakuvuga nabi, Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe. |
   | 21. | Uwiteka, sinanga abakwanga? Sininuba abaguhagurukira? |
   | 22. | Mbanga urwango rwuzuye, Mbagira abanzi banjye. |
   | 23. | Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. |
   | 24. | Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose. |