| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
| 2. | Uwiteka, nkiza umunyabyaha, Undinde umunyarugomo. |
| 3. | Bibwira iby’igomwa, Bakajya bateranira umurwano. |
| 4. | Basongoye indimi zabo nk’inzoka, Ubusagwe bw’incira buri munsi y’iminwa yabo. |
| 5. | Uwiteka, nkiza amaboko y’umunyabyaha, Undinde umunyarugomo, Bagambiriye gusunika ibirenge byanjye ngo bangushe. |
| 6. | Abibone banteze umutego n’igisambi, Banteze ikigoyi iruhande rw’inzira, Banciriye ibico. |
| 7. | Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mana yanjye.” Uwiteka, tegera ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye. |
| 8. | Uwiteka Mwami, mbaraga z’agakiza kanjye, Ujye utwikīra umutwe wanjye ku munsi w’intambara. |
| 9. | Uwiteka, ntiwemere ibyo umunyabyaha ashaka, Ntufashe umugambi we mubi, Kugira ngo batishyira hejuru. |
| 10. | Ku mutwe w’abangota, Abe ari ho igomwa ry’iminwa yabo rigwa ribatwikīre. |
| 11. | Amakara yotsa abagweho, Bajugunywe mu muriro, Bajugunywe mu nzobo ndende, Kugira ngo badahaguruka ukundi. |
| 12. | Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi, Ibyaha bizahigira umunyarugomo kumurimbura. |
| 13. | Nzi yuko Uwiteka azacira umunyamubabaro urubanza rutunganye, N’abakene azabacira urukwiriye. |
| 14. | Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe, Abatunganye bazatura imbere yawe. |