| 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi, Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira. |
| 2. | Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba. |
| 3. | Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, Rinda umuryango w’iminwa yanjye. |
| 4. | Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose, Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n’inkozi z’ibibi, Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by’ingenzi. |
| 5. | Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza, Ampane biraba nk’amavuta asīga ku mutwe wanjye. Umutwe wanjye we kubyanga, Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi. |
| 6. | Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga, Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye. |
| 7. | Nk’uko umuntu ahinga agaca impavu, Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w’ikuzimu. |
| 8. | Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso, Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye. |
| 9. | Undinde umutego banteze, N’ibico by’inkozi z’ibibi. |
| 10. | Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n’ibigoyi byabo, Ariko jyeweho mbitambuke. |