   | 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi kwinginga kwanjye, Unsubize ku bw’umurava wawe no gukiranuka kwawe. |
   | 2. | Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza, Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe. |
   | 3. | Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye, Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi, Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera. |
   | 4. | Ni cyo gitumye umwuka wanjye ugwira isari muri jye, Umutima wanjye ukūmirirwa muri jye. |
   | 5. | Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w’intoki zawe. |
   | 6. | Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa. |
   | 7. | Uwiteka, tebuka unsubize, Umutima wanjye urashira. Ntumpishe mu maso hawe, Kugira ngo ne guhinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo. |
   | 8. | Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima. |
   | 9. | Uwiteka, nkiza abanzi banjye, Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe. |
   | 10. | Unyigishe gukora ibyo ushaka, Kuko ari wowe Mana yanjye, Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy’ikibaya. |
   | 11. | Uwiteka, unzure ku bw’izina ryawe, Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe. |
   | 12. | Kandi urimbure abanzi banjye ku bw’imbabazi zawe, Utsembe abahata umutima wanjye, Kuko ndi umugaragu wawe. |