| 1. | Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe, Wigishe amaboko yanjye kurasana, N’intoki zanjye kurwana. |
| 2. | Ni we mboneramo imbabazi, Kandi ni igihome kinkingira. Ni igihome kirekire kinkingira n’umukiza wanjye, Ni ingabo inkingira n’uwo niringira, Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke. |
| 3. | Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya? Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho? |
| 4. | Umuntu ameze nk’umwuka gusa, Iminsi ye imeze nk’igicucu gishira. |
| 5. | Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke, Ukore ku misozi iracumba. |
| 6. | Urabye imirabyo ubatatanye, Urase imyambi ubirukane. |
| 7. | Urambure ukuboko kwawe uri mu ijuru, Undohōre unkure mu mazi y’isanzure, Unkize amaboko y’abanyamahanga. |
| 8. | Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, N’ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma. |
| 9. | Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya, Ndakuririmbira ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi. |
| 10. | Ni we uha abami agakiza, Ukiza Dawidi umugaragu we inkota yica. |
| 11. | Nyarura unkure mu maboko y’abanyamahanga, Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, Ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma. |
| 12. | Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza, Bakiri abasore. N’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza impfuruka, Abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba. |
| 13. | Ngo ibigega byacu byuzure, Birimo imyaka y’imbuto zose, Intama zacu zibyarire ibihumbi n’inzovu mu rwuri rwacu. |
| 14. | Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye, Ngo he kugira abatwaranira mu byuho, Cyangwa abasohoka kurwana. Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo. |
| 15. | Hahirwa ubwoko bumera butyo, Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo. |