   | 1. | Zaburi iyi y’ishimwe ni iya Dawidi. Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. |
   | 2. | Nzajya nguhimbaza uko bukeye, Nzashima izina ryawe iteka ryose. |
   | 3. | Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, Gukomera kwe ntikurondoreka. |
   | 4. | Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe, Bababwire iby’imbaraga wakoze. |
   | 5. | Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, N’imirimo itangaza wakoze. |
   | 6. | Abantu bazavuga imbaraga z’imirimo yawe iteye ubwoba, Nanjye nzavuga gukomera kwawe. |
   | 7. | Bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi, Baririmbe gukiranuka kwawe. |
   | 8. | Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe, Atinda kurakara afite kugira neza kwinshi. |
   | 9. | Uwiteka agirira neza bose, Imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose. |
   | 10. | Uwiteka, ibyo waremye byose bizagushima, Abakunzi bawe bazaguhimbaza. |
   | 11. | Bazavuga icyubahiro cy’ubwami bwawe, Bamamaze imbaraga zawe, |
   | 12. | Kugira ngo bamenyeshe abantu iby’imbaraga yakoze, N’icyubahiro cy’ubwiza cy’ubwami bwe. |
   | 13. | Ubwami bwawe ni ubw’iteka ryose, Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose. |
   | 14. | Uwiteka aramira abagwa bose, Yemesha abahetamye bose. |
   | 15. | Amaso y’ibintu byose aragutegereza, Nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo. |
   | 16. | Upfumbatura igipfunsi cyawe, Ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose. |
   | 17. | Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, Ni umunyarukundo mu mirimo ye yose. |
   | 18. | Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, Abamutakira mu by’ukuri bose. |
   | 19. | Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, Kandi azumva gutaka kwabo abakize. |
   | 20. | Uwiteka arinda abamukunda bose, Ariko abanyabyaha bose azabarimbura. |
   | 21. | Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry’Uwiteka, Abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose. |