Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Haleluya, Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe, Ni ukw’igikundiro kandi gushima kurakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uwiteka yongera kūbaka Yerusalemu, Ateranya abimuwe bo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abara inyenyeri, Azita amazina zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Umwami wacu arakomeye, Ni umunyambaraga nyinshi, Ubwenge bwe ntibugira akagero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Uwiteka aramira abanyamubabaro, Acisha abanyabyaha bugufi akabageza hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Muririmbire Uwiteka mumushimire ibyo yakoze, Muririmbirire ku nanga Imana yacu ishimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Itwikirize ijuru ibicu, Itunganiriza ubutaka imvura, Imeza ubwatsi ku misozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Igaburira amatungo ibyokurya byayo, N’ibyana by’ibikona bitaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Imbaraga z’ifarashi si zo Imana yishimira, Amaguru y’umuntu si yo inezererwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka anezererwa abamwubaha, Anezererwa abategereza imbabazi ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Yerusalemu, shima Uwiteka, Siyoni, shima Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kuko yakomeje ibihindizo by’amarembo yawe, Yahaye umugisha abana bawe bo muri wowe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Agira igihugu cyawe kuba icy’amahoro, Aguhaza amasaka ahunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Yohereza itegeko rye mu isi, Ijambo rye ryiruka vuba cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Atanga shelegi nk’ubwoya bw’intama, Asandaza ikime cy’imbeho nk’ivu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ajugunya urubura rwe nk’ubuvungukira, Ni nde ubasha kurwanya imbeho ze?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Yohereza ijambo rye akabiyagisha, Ahuhisha umuyaga we amazi agatemba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Amenyesha Abayakobo ijambo rye, Amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n’amateka ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nta rindi shyanga yagiriye atya, Amateka ye ntibayamenye. Haleluya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: