| 1. | Haleluya. Nimushimire Uwiteka mu ijuru, Nimumushire ahantu ho mu ijuru. |
| 2. | Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime, Mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime. |
| 3. | Mwa zuba n’ukwezi mwe, nimumushime, Mwa nyenyeri z’umucyo mwe, nimumushime. |
| 4. | Wa juru risumba amajuru we, mushime, Nawe mazi yo hejuru y’ijuru. |
| 5. | Bishimire izina ry’Uwiteka, Kuko ari we wategetse bikaremwa. |
| 6. | Kandi yabikomereje guhama iteka ryose, Yategetse itegeko ridakuka. |
| 7. | Nimushimire Uwiteka mu isi, Mwa bifi mwe n’imuhengeri hose. |
| 8. | Nawe muriro n’urubura na shelegi n’igihu, Nawe muyaga w’ishuheri, usohoza ijambo rye. |
| 9. | Namwe misozi miremire n’udusozi twose, Namwe biti byera imbuto ziribwa n’imyerezi yose. |
| 10. | Namwe nyamaswa n’amatungo yose, Namwe bikururuka n’inyoni zifite amababa. |
| 11. | Namwe bami bo mu isi n’amahanga yose, Namwe abakomeye n’abacamanza bo mu isi mwese. |
| 12. | Namwe basore n’inkumi, Namwe basaza n’abana. |
| 13. | Bishimire izina ry’Uwiteka, Kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru, Icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru. |
| 14. | Kandi yashyiriye hejuru ubwoko bwe ihembe, Ni byo ashimirwa n’abakunzi be bose, Ari bo bana ba Isirayeli, Ubwoko bumuri bugufi. Haleluya. |