   | 1. | Haleluya. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be. |
   | 2. | Ubwoko bw’Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, Abana b’i Siyoni bishimire Umwami wabo. |
   | 3. | Bashimishe izina rye imbyino, Bamuririmbishirize ishimwe, Batambira ishako, batengerera inanga. |
   | 4. | Kuko Uwiteka anezererwa abantu be, Azarimbishisha abanyamubabaro agakiza. |
   | 5. | Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye, Baririmbishwe n’ibyishimo, Baririmbire ku mariri yabo. |
   | 6. | Ishimwe ryo gusingiza Imana ribe mu mihogo yabo, N’inkota ibe mu ntoki zabo, |
   | 7. | yo guhōrēsha amahanga, No guhanisha amoko ibihano |
   | 8. | Bakabohesha abami bayo iminyururu, N’abanyacyubahiro bayo imihama, |
   | 9. | Kugira ngo babasohozeho iteka ryanditswe, Icyo ni icyubahiro cy’abakunzi be bose. Haleluya. |