   | 1. | Haleluya. Mushimire Imana ahera hayo, Muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo. |
   | 2. | Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi. |
   | 3. | Muyishimishe ijwi ry’impanda, Muyishimishe nebelu n’inanga. |
   | 4. | Muyishimishe ishako n’imbyino, Muyishimishe ibifite imirya n’imyironge. |
   | 5. | Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, Muyishimishe ibyuma birenga. |
   | 6. | Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya. |