| 1. | Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, umva iby’ukuri byanjye, Tyariza ugutwi gutaka kwanjye, Tegera ugutwi gusenga kwanjye, Kudaturuka mu minwa iryarya. |
| 2. | Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe, Amaso yawe arebe ibitunganye. |
| 3. | Wagerageje umutima wanjye, wangendereye nijoro. Warantase ntiwambonana umugambi mubi, Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye. |
| 4. | Ku by’imirimo y’abantu, kwitondera ijambo ry’iminwa yawe, Ni ko kumpa kwirinda inzira z’abanyarugomo. |
| 5. | Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, Ibirenge byanjye ntibinyerera. |
| 6. | Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize, Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga. |
| 7. | Erekana imbabazi zawe zitangaza, Wowe ukiza abakwiringira, Ababahagurukira ubakirishe ukuboko kwawe kw’iburyo. |
| 8. | Undinde nk’imboni y’ijisho, Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe. |
| 9. | Umpishe abanyabyaha banyaga, Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose. |
| 10. | Bakinze imitima yabo, Akanwa kabo bakavugisha iby’ubwibone. |
| 11. | None bagose intambwe zacu, Baduhangiye amaso kudutsinda hasi. |
| 12. | Ahwanye n’intare ifite ipfa ry’icyo yafata, Nk’umugunzu w’intare wubikirira mu bico. |
| 13. | Uwiteka haguruka, Umuhagarare imbere umutsinde hasi. Ukize umutima wanjye umunyabyaha, uwukirishe inkota yawe. |
| 14. | Uwiteka uwukize abantu, uwukirishe ukuboko kwawe. Ni bo bantu b’isi, Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo. Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe, Bahāge abana b’abahungu, Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo. |
| 15. | Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka, Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe. |