Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be n’aya Sawuli ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, Ni we ngabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa, Ni bwo nzakizwa abanzi banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ingoyi z’urupfu zarangose, Imyuzure yo kurimbuka yanteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ingoyi z’ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by’urupfu byantanze imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, Imfatiro z’imisozi na zo ziranyeganyega, Zitigiswa n’uburakari bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika, Havamo n’amakara yaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Imanura ijuru iramanuka, Umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Iguruka ihetswe na kerubi, Igurukishwa vuba n’amababa y’umuyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose, Umwijima w’ibiremeshwa amazi, Ibicu bikomeye byo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda, Hakagwa urubura n’amakara yaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye, Hagwa urubura n’amakara yaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye, Ni yo mirabyo myinshi arabirukana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze ubutaka bwo hasi y’amazi buraboneka, Imfatiro z’isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana kwawe Uwiteka, Ku bw’inkubi y’umwuka uva mu mazuru yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y’isanzure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, N’abanyangaga kuko bandushaga amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba yanjye, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Nk’uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kandi nabanaga na yo ntungana, Nirinze gukiranirwa kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Ibikwiriye kutandura kw’amaboko yanjye mu maso ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi, Ku utunganye uziyerekana nk’utunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ku utanduye uziyerekana nk’utanduye, Ku kigoryi uziyerekana nk’ugoramye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Kuko uzakiza abacishijwe bugufi, Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye, Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w’ababisha, Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z’igihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Inzira y’Imana itungana rwose, Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde Gitare kitari Imana yacu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Ni yo Mana inkenyeje imbaraga, Igatunganya inzira yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w’umuringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe, Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira, Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Intambwe zanjye wazaguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Nirukanye ababisha banjye mbageraho, Sinagaruka batarimbutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka, Kandi baguye munsi y’ibirenge byanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Kuko wankenyereje imbaraga kurwana, Abampagurukiye bakantera warabangomoreye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Baratakambye ntihagira ubakiza, Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Maze mbasya nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga, Mbaribata nk’ibyondo byo mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Wankijije imirwano y’abantu, Wangize umutware w’amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka, Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Abanyamahanga babaye imihonge, Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe, Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Ni yo Mana impōrera, Ikangomorera amahanga nkayatwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Inkiza ababisha banjye, Ni koko unshyira hejuru y’abampagurukira, Unkiza umunyarugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga, Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
Aha umwami yimitse agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yasize, Ni Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: