| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
| 2. | Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, Isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. |
| 3. | Amanywa abwira andi manywa ibyayo, Ijoro ribimenyesha irindi joro. |
| 4. | Nta magambo cyangwa ururimi biriho, Nta wumva ijwi ryabyo. |
| 5. | Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose, Amagambo yabyo yageze ku mpera y’isi. Muri ibyo yabambiye izuba ihema, |
| 6. | Rimeze nk’umukwe usohoka mu nzu ye, Ryishima nk’umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo. |
| 7. | Riva ku mpera y’ijuru, Rikagera ku yindi mpera yaryo, Nta kintu gihishwa icyokere cyaryo. |
| 8. | Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, |
| 9. | Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso. |
| 10. | Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose, Amateka y’Uwiteka ni ay’ukuri, Ni ayo gukiranuka rwose. |
| 11. | Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, Naho yaba izahabu nziza nyinshi, Biryoherera kuruta ubuki n’umushongi w’ibinyagu utonyanga. |
| 12. | Kandi ni byo bihana umugaragu wawe, Kubyitondera harimo ingororano ikomeye. |
| 13. | Ni nde ubasha kwitegereza kujijwa kwe? Ntumbareho ibyaha byanyihishe, |
| 14. | Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano, Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzantsinda. |
| 15. | Amagambo yo mu kanwa kanjye, N’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye. |