   | 1. | Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa? |
   | 2. | Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze |
   | 3. | Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje, Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.” |
   | 4. | Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. |
   | 5. | Maze izababwirana umujinya, Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi |
   | 6. | Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye, Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.” |
   | 7. | Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye. |
   | 8. | Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, N’abo ku mpera y’isi ngo ubatware. |
   | 9. | Uzabavunaguza inkoni y’icyuma, Uzabamenagura nk’ikibumbano.” |
   | 10. | Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, Mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga. |
   | 11. | Mukorere Uwiteka mutinya, Munezerwe muhinde imishyitsi. |
   | 12. | Musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose. |