| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
| 2. | Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru. |
| 3. | Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni. |
| 4. | Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje. |
Sela. |
| 5. | Iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose. |
| 6. | Tuzaririmbishwa impundu n’agakiza kawe, Kandi ku bw’izina ry’Imana yacu tuzerekana amabendera yacu, Uwiteka asohoze ibyo usaba byose. |
| 7. | None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize, Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera, Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo. |
| 8. | Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. |
| 9. | Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema. |
| 10. | Uwiteka kiza umwami, Kandi udusubize uko tukwambaje. |