| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
| 2. | Uwiteka umwami azishimira imbaraga zawe, Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane! |
| 3. | Wamuhaye icyo umutima we ushaka, Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye. |
Sela. |
| 4. | Kuko umusanganije imigisha y’ibyiza, Wamwambitse ikamba ry’izahabu nziza. |
| 5. | Yagusabye ubugingo urabumuha, Umuha kurama iteka ryose. |
| 6. | Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw’agakiza kawe, Icyubahiro no gukomera ubimushyizeho. |
| 7. | Umugize icyitegererezo cy’ihirwe iteka ryose, Umwishimishije ibyishimo mu maso yawe. |
| 8. | Kuko umwami yiringira Uwiteka, Ku bw’imbabazi z’Usumba byose ntazanyeganyezwa. |
| 9. | Ukuboko kwawe kuzashyikira ababisha bawe bose, Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzashyikira abakwanga bose. |
| 10. | Uzabahindura nk’ikōme ryaka mu gihe cy’umujinya wawe, Uwiteka azabamirisha umujinya we, Umuriro uzarabya. |
| 11. | Nawe uzatsemba imbuto zabo mu isi, Urubyaro rwabo uzarutsemba mu bana b’abantu. |
| 12. | Kuko bagambiriye kukugirira nabi, Bagiye inama batabasha gusohoza. |
| 13. | Uzatuma baguha ibitugu, Uzatamika imyambi mu ruge rw’umuheto wawe mu maso yabo. |
| 14. | Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe, Uko ni ko tuzaririmba dushima ubutware bwawe. |