   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye? |
   | 3. | Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, Ntakira na nijoro simpore. |
   | 4. | Ariko uri uwera, Intebe yawe igoswe n’ishimwe ry’Abisirayeli. |
   | 5. | Ba sogokuruza barakwiringiraga, Barakwiringiraga nawe ukabakiza. |
   | 6. | Baragutakiraga bagakizwa, Barakwiringiraga ntibakorwe n’isoni. |
   | 7. | Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose. |
   | 8. | Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, Barampema bakanzunguriza imitwe bati |
   | 9. | “Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo kuko amwishimira.” |
   | 10. | Ariko ni wowe wamvukishije, Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama. |
   | 11. | Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye, Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama. |
   | 12. | Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi, Kandi ari nta mutabazi. |
   | 13. | Amapfizi menshi arangose, Amapfizi y’i Bashani y’amanyambaraga aranzengutse. |
   | 14. | Baranyasamiye n’akanwa kabo, Nk’intare itanyagura yivuga. |
   | 15. | Nsutswe nk’amazi, Amagufwa yanjye yose arakutse. Umutima wanjye umeze nk’ibimamara, Uyagiye mu mara yanjye. |
   | 16. | Intege zanjye zumye nk’urujyo, Ururimi rwanjye rufatanye n’uruhekenyero. Kandi unshyize mu mukungugu w’urupfu, |
   | 17. | Kuko imbwa zingose, Umutwe w’abanyabyaha untaye hagati, Bantoboye ibiganza n’ibirenge. |
   | 18. | Mbasha kubara amagufwa yanjye yose, Bandeba bankanuriye amaso. |
   | 19. | Bagabana imyenda yanjye, Bafindira umwambaro wanjye. |
   | 20. | Ariko Uwiteka ntumbe kure, Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare. |
   | 21. | Kiza ubugingo bwanjye inkota, Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw’imbwa. |
   | 22. | Nkiza akanwa k’intare, Waranshubije unkura mu mahembe y’imbogo. |
   | 23. | Nzabwira bene Data izina ryawe, Nzagushimira hagati y’iteraniro. |
   | 24. | Abubaha Uwiteka mumushime, Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze, Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye, |
   | 25. | Kuko atasuzuguye umubabaro w’ubabazwa, Habe no kuwuzinukwa, Kandi ntamuhishe mu maso he, Ahubwo yaramutakiye aramwumvira. |
   | 26. | Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka, Ngushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y’abakubaha. |
   | 27. | Abanyamubabaro bazarya bahage, Abashaka Uwiteka bazamushima, Imitima yanyu irame iteka ryose. |
   | 28. | Abo ku mpera yose y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe. |
   | 29. | Kuko ubwami ari ubw’Uwiteka, Kandi ari we mutegetsi w’amahanga. |
   | 30. | Abakomeye bo mu isi bose bazarya baramye, Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye, Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa. |
   | 31. | Abuzukuruza bazamukorera, Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby’Umwami Imana. |
   | 32. | Bazaza babwire abantu bazavuka, Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze. |