| 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni wowe ncururira umutima, |
| 2. | Mana yanjye ni wowe niringiye, Ne gukorwa n’isoni, Abanzi banjye be kunyishima hejuru. |
| 3. | Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni. |
| 4. | Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe. |
| 5. | Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira. |
| 6. | Uwiteka, ibuka imbabazi zawe no kugira neza kwawe, Kuko byahozeho kera kose. |
| 7. | Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye, Nk’uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka, Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka. |
| 8. | Uwiteka ni mwiza aratunganye, Ni cyo gituma azigisha abanyabyaha inzira. |
| 9. | Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka, Abicisha bugufi azabigisha inzira ye. |
| 10. | Inzira zose z’Uwiteka ni imbabazi n’umurava, Ku bitondera isezerano rye n’ibyo yahamije. |
| 11. | Uwiteka ku bw’izina ryawe, Mbabarira gukiranirwa kwanjye kurakomeye. |
| 12. | Ni nde wubaha Uwiteka? Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo. |
| 13. | Umutima we uzaba mu mahoro, Urubyaro rwe ruzaragwa isi. |
| 14. | Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha, Azabereke isezerano rye. |
| 15. | Amaso yanjye ahora yerekeye ku Uwiteka, Kuko azakura ibirenge byanjye mu kigoyi. |
| 16. | Unkebuke umbabarire, Kuko ntagira shinge na rugero nkababara. |
| 17. | Imibabaro y’umutima wanjye uyoroshye, Nuko unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye. |
| 18. | Reba umubabaro wanjye n’imiruho, Unkureho ibyaha byanjye byose. |
| 19. | Reba abanzi banjye ni benshi, Kandi banyanga urwango rw’inkazi. |
| 20. | Rinda umutima wanjye unkize, Ne gukorwa n’isoni kuko nguhungiyeho. |
| 21. | Gukiranuka no gutungana binkize, Kuko ngutegereza. |
| 22. | Mana cungura Abisirayeli, Ubakure mu makuba yabo yose no mu byago byabo byose. |