   | 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka uncire urubanza, Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo, Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya. |
   | 2. | Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye, |
   | 3. | Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye, Kandi ngendera mu murava wawe. |
   | 4. | Sinicarana n’abatagira umumaro, Kandi sinzagenderera indyarya. |
   | 5. | Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi, Kandi sinzicarana n’abanyabyaha. |
   | 6. | Nzakaraba ntafite igicumuro, Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka, |
   | 7. | Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe, Mvuge imirimo yose itangaza wakoze. |
   | 8. | Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe, N’ahantu ubwiza bwawe buba. |
   | 9. | Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha, Cyangwa ubugingo bwanjye nk’abavusha amaraso. |
   | 10. | Amaboko yabo arimo igomwa, Ukuboko kwabo kw’iburyo kuzuye impongano. |
   | 11. | Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo, Uncungure, umbabarire. |
   | 12. | Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye, Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka. |