   | 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo. |
   | 2. | Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h’urusengero rwawe. |
   | 3. | Ntunkururire hamwe n’abanyabyaha n’inkozi z’ibibi, Bavugana iby’amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo. |
   | 4. | Ubahe ibikwiriye imirimo yabo, Ibikwiriye gukiranirwa kwabo. Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze, Ubīture ibibakwiriye. |
   | 5. | Kuko batita ku mirimo y’Uwiteka, Cyangwa ku byo intoki ze zikora, Azabasenya ntazabubaka. |
   | 6. | Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye. |
   | 7. | Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye. |
   | 8. | Uwiteka ni imbaraga z’abantu be, Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira. |
   | 9. | Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose. |