   | 1. | Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije, Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru. |
   | 3. | Uwiteka Mana yanjye, Naragutakiye urankiza. |
   | 4. | Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu, Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo. |
   | 5. | Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe, Mushime izina rye ryera. |
   | 6. | Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga. |
   | 7. | Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti “Ntabwo nzanyeganyezwa.” |
   | 8. | Uwiteka ku bw’urukundo rwawe, wari ukomeje umusozi wanjye, Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima. |
   | 9. | Uwiteka naragutakiye, Kandi ninginze Uwiteka |
   | 10. | Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo? Mbese umukungugu uzaguhimbaza? Uzātura umurava wawe? |
   | 11. | Uwiteka nyumva umbabarire, Uwiteka mbera umutabazi.” |
   | 12. | Uhinduye umuborogo wanjye imbyino, Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo, |
   | 13. | Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka. Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose. |