Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uwiteka ni wowe mpungiraho, Singakorwe n’isoni, Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Untegere ugutwi utebuke unkize, Umbere igitare gikomeye, Inzu y’igihome yo kunkiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira, Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa, Kuko ari wowe gihome kinkingira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye, Uwiteka Mana y’umurava, warancunguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nanga abita ku bitagira umumaro by’ibinyoma, Ku bwanjye niringira Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, Kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye, Wamenye imibabaro y’umutima wanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi utankingiraniye gufatwa n’amaboko y’umwanzi, Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Uwiteka umbabarire kuko mbabaye, Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro, Kandi n’ubugingo bwanjye n’umubiri binanuwe na wo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda, N’imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima. Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye, Amagufwa yanjye arananutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ku bw’abanzi banjye bose mpindutse igitutsi, Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye, N’abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba, Abandebye mu nzira barampunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nibagiranye nk’uwapfuye utacyibukwa, Mpwanye n’urwabya rumenetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Kuko numvise benshi bambeshya, Ubwoba bukantera impande zose, Ubwo bangīraga inama, Bagashaka uburyo banyica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka, Naravuze nti “Uri Imana yanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ibihe byanjye biri mu maboko yawe, Unkize amaboko y’abanzi banjye n’abangenza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unkize ku bw’imbabazi zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Uwiteka, ne gukorwa n’isoni kuko ngutakiye, Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n’isoni, Bacecekere ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Indimi z’ibinyoma zigobwe, Zivugana umukiranutsi agasuzuguro, N’ubwibone no kugayana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Erega kugira neza kwawe ni kwinshi, Uko wabikiye abakubaha, Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Mu bwihisho bwo mu maso yawe, Ni ho uzabahisha inama mbi z’abantu, Uzabahisha mu ihema gutongana kw’indimi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Uwiteka ahimbazwe, Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza, Mu mudugudu ufite igihome gikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ku bwanjye navuganye ubwira nti “Nciriwe mu maso yawe, Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava, Yitura byinshi ūkora iby’ubwibone.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, Nimukomere, imitima yanyu ihumure.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: