| 1. | Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge. Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa. |
| 2. | Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya. |
| 3. | Ngicecetse, Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. |
| 4. | Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. |
| 5. | Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye. |
| 6. | Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo, Ni ukuri umwuzure w’amazi y’isanzure ntuzamugeraho. |
| 7. | Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n’ibyago, Uzangotesha impundu zishima agakiza. |
| 8. | Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, Ijisho ryanjye rizakugumaho. |
| 9. | Ntimube nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge, Zikwiriye guhatwa n’icyuma cyo mu kanwa n’umukoba wo ku ijosi, Utagira ibyo ntizakwegera. |
| 10. | Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi, Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota. |
| 11. | Mwa bakiranutsi mwe, Munezererwe Uwiteka mwishime, Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, Ibyishimo bibatere kuvuza impundu. |