| 1. | Mwa bakiranutsi mwe, Mwishimire Uwiteka, Gushima gukwiriye abatunganye. |
| 2. | Mushimishe Uwiteka inanga, Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi. |
| 3. | Mumuririmbire indirimbo nshya, Mucurangishe inanga ubwenge, Muyivugishe ijwi rirenga. |
| 4. | Kuko ijambo ry’Uwiteka ritunganye, Imirimo ye yose ayikorana umurava. |
| 5. | Akunda gukiranuka n’imanza zitabera, Isi yuzuye imbabazi z’Uwiteka. |
| 6. | Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose. |
| 7. | Ateranya amazi yo mu nyanja nk’ikirundo, Ashyingura imuhengeri mu bubiko. |
| 8. | Isi yose yubahe Uwiteka, Abari mu isi bose bamutinye. |
| 9. | Kuko yavuze bikaba, Yategetse bigakomera. |
| 10. | Uwiteka ahindura ubusa imigambi y’amahanga, Akuraho ibyo amoko yibwira. |
| 11. | Imigambi y’Uwiteka ikomera iteka ryose, Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose. |
| 12. | Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we. |
| 13. | Uwiteka arebera mu ijuru, Areba abana b’abantu bose. |
| 14. | Ari mu buturo bwe, Areba ababa mu isi bose. |
| 15. | Ni we ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose. |
| 16. | Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, Intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi. |
| 17. | Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi. |
| 18. | Dore ijisho ry’Uwiteka riri ku bamwubaha, Riri ku bategereza imbabazi ze, |
| 19. | Ngo akize ubugingo bwabo urupfu, Abarinde mu nzara badapfa. |
| 20. | Imitima yacu itegereza Uwiteka, Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira. |
| 21. | Imitima yacu izamwishimira, Kuko twiringiye izina rye ryera. |
| 22. | Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe Nk’uko tugutegereza. |