| 1. | Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda. |
| 2. | Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka. |
| 3. | Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata, Abanyamubabaro babyumve bishime. |
| 4. | Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye. |
| 5. | Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose. |
| 6. | Bamurebyeho bavirwa n’umucyo, Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka. |
| 7. | Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, Amukiza amakuba n’ibyago bye byose. |
| 8. | Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, Akabakiza. |
| 9. | Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho. |
| 10. | Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, Kuko abamwubaha batagira icyo bakena. |
| 11. | Imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza, Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena. |
| 12. | Bana bato nimuze munyumve, Ndabigisha kūbaha Uwiteka. |
| 13. | Ni nde ushaka ubugingo, Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza? |
| 14. | Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, N’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya. |
| 15. | Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Ujye ushaka amahoro uyakurikire, Kugira ngo uyashyikire. |
| 16. | Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, N’amatwi ye ari ku gutaka kwabo. |
| 17. | Igitsure cy’Uwiteka kiri ku bakora ibyaha, Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi. |
| 18. | Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose. |
| 19. | Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. |
| 20. | Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose. |
| 21. | Arinda amagufwa ye yose, Nta na rimwe rivunika. |
| 22. | Ibyaha bizicisha umunyabyaha, Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka. |
| 23. | Uwiteka acungura ubugingo bw’abagaragu be, Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka. |