Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka burana n’abamburanya, Rwana n’abandwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Enda ingabo nto n’inini, Uhagurukire kuntabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma, Baterwe ipfunwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Babe nk’umurama utumurwa n’umuyaga Kandi marayika w’Uwiteka abirukane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Inzira yabo ibe umwijima n’ubunyereri, Kandi marayika w’Uwiteka abagenze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu, Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kurimbuka kumutungure, Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe, Akigwemo arimbuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka, Uzishimira agakiza ke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Amagufwa yanjye yose azavuga ati “Uwiteka ni nde uhwanye nawe? Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko, Ukiza umunyamubabaro n’umukene ubanyaga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abagabo b’ibinyoma barahaguruka, Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi, Bikampindura nk’impfusha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira, Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa, Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nkamera nk’aho ari incuti yanjye, cyangwa mwene data urwaye, Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk’uborogera nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ariko ncumbagiye barishima baraterana, Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya, Baranshishimura ntibarorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Bampekenyera amenyo nk’uko abakobanyi bakora, Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Mwami, uzageza he kundebēra gusa? Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo, Icyo mfite rukumbi gikize intare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Nzagushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhimbariza mu bantu benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Abanyangira impamvu z’ibinyoma be kunyishima hejuru, Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kuko batavuga iby’amahoro, Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Banyasamiye cyane, Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Uwiteka, warabibonye ntuceceke, Mwami ntumbe kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ivurugute ukangukire kuncira urubanza, Urubanza rw’ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uwiteka Mana yanjye, Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe, Be kunyishima hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.” Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Abishimira ibyago byanjye bakorwe n’isoni bamwarane, Abanyirata hejuru bambikwe isoni n’igisuzuguriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime, Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”, Wishimire amahoro y’umugaragu we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe, Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: