   | 1. | Zaburi ya Dawidi. Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha, Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa. |
   | 2. | Kuko bazacibwa vuba nk’ubwatsi, Bazuma nk’igisambu kibisi. |
   | 3. | Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, Guma mu gihugu ukurikize umurava. |
   | 4. | Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. |
   | 5. | Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,Abe ari we wiringira na we azabisohoza. |
   | 6. | Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, N’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu. |
   | 7. | Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, N’umuntu usohoza inama mbi. |
   | 8. | Reka umujinya, va mu burakari, Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. |
   | 9. | Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. |
   | 10. | Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, Ni koko uzitegereza ahe umubure. |
   | 11. | Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, Bazishimira amahoro menshi. |
   | 12. | Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi, Kandi amuhekenyera amenyo. |
   | 13. | Umwami Imana izamuseka, Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora. |
   | 14. | Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto, Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n’umukene, Bice abagenda batunganye. |
   | 15. | Inkota yabo ni bo izacumita imitima, Imiheto yabo izavunika. |
   | 16. | Ibike umukiranutsi afite, Biruta ubutunzi bwinshi bw’abanyabyaha benshi. |
   | 17. | Kuko amaboko y’abanyabyaha azavunika, Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi. |
   | 18. | Uwiteka azi iminsi y’abatunganye, Umwandu wabo uzahoraho iteka. |
   | 19. | Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago, Mu minsi y’inzara bazahazwa. |
   | 20. | Ariko abanyabyaha bazarimbuka, Kandi abanzi b’Uwiteka bazashira nk’ubwiza bw’urwuri, Bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi. |
   | 21. | Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure, Ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga. |
   | 22. | Kuko abahabwa umugisha n’Uwiteka bazaragwa igihugu, Abavunwa na we bazarimburwa. |
   | 23. | Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, Akishimira inzira ye, |
   | 24. | Naho yagwa ntazarambarara, Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe. |
   | 25. | Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya. |
   | 26. | Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi, Urubyaro rwe rukabona umugisha. |
   | 27. | Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Uzaba gakondo iteka. |
   | 28. | Uwiteka akunda imanza zitabera, Ntareka abakunzi be, Barindwa iteka ryose. Ariko urubyaro rw’abanyabyaha ruzarimburwa. |
   | 29. | Abakiranutsi bazaragwa igihugu, Bakibemo iteka. |
   | 30. | Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge, N’ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka. |
   | 31. | Amategeko y’Imana ye ari mu mutima we, Nta ntambwe ze zizanyerera. |
   | 32. | Umunyabyaha agenzura umukiranutsi, Agashaka kumwica. |
   | 33. | Uwiteka ntazamurekera mu kuboko kwe, Kandi ntazamutsindisha mu manza. |
   | 34. | Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, Abanyabyaha bazarimburwa ureba. |
   | 35. | Nabonye umunyabyaha afite ubutware bukomeye, Agāye nk’igiti kibisi cyishimiye ubutaka. |
   | 36. | Maze barahanyuze basanga adahari, Kandi naramushatse ntiyaboneka. |
   | 37. | Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye, Kuko umunyamahoro azagira urubyaro. |
   | 38. | Abacumura bo bazarimburirwa hamwe, Urubyaro rw’umunyabyaha ruzarimburwa. |
   | 39. | Ariko agakiza k’abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka, Ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba. |
   | 40. | Kandi Uwiteka arabatabara akabārura, Abārura mu banyabyaha akabakiza, Kuko bamuhungiyeho. |