   | 1. | Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso. |
   | 2. | Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe, Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa. |
   | 3. | Kuko imyambi yawe impamye, Ukuboko kwawe kukanshikamira. |
   | 4. | Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw’umujinya wawe, Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye. |
   | 5. | Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira. |
   | 6. | Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, Ku bw’ubupfu bwanjye. |
   | 7. | Ndahetamye nunamye cyane, Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira. |
   | 8. | Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro, Kandi nta hazima mu mubiri wanjye. |
   | 9. | Ndahondobereye ndavunaguritse, Nanihishijwe no guhagarika umutima. |
   | 10. | Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe, Kuniha kwanjye ntuguhishwa. |
   | 11. | Umutima urankubita, Intege zanjye zirashira, Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge. |
   | 12. | Abakunzi banjye n’incuti zanjye, bampaye akato ku bw’icyago cyanjye, Bene wacu bampagaze kure. |
   | 13. | Kandi abashaka kunyica bantega imitego, Abanshakira ibyago bavuga iby’ubwicanyi, Bagatekereza uburiganya umunsi ukira. |
   | 14. | Ariko jyeweho meze nk’igipfamatwi sinumva, Meze nk’ikiragi kitabumbura umunwa. |
   | 15. | Ni ukuri meze nk’umuntu utumva, Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi. |
   | 16. | Kuko Uwiteka ari wowe niringiye, Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza. |
   | 17. | Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru, Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.” |
   | 18. | Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira, Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka. |
   | 19. | Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye, Nzagira agahinda k’ibyaha byanjye. |
   | 20. | Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi, Kandi ni abanyamaboko, Abanyangira impamvu z’ibinyoma baragwiriye. |
   | 21. | Abitura inabi ababagiriye neza, Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza. |
   | 22. | Uwiteka ntundeke, Mana yanjye ntumbe kure. |
   | 23. | Mwami gakiza kanjye, Tebuka untabare. |