| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
| 2. | Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye. Nzajya mfata ururimi rwanjye, Umunyabyaha akiri imbere yanjye.” |
| 3. | Nabeshejwe nk’ikiragi no kutavuga, narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga, Umubabaro wanjye uragwira. |
| 4. | Umutima wanjye ungurumana mu nda, Ngitekereza umuriro unyakamo, Maze mvugisha ururimi nti |
| 5. | “Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, N’urugero rw’iminsi yanjye, Menye ko ndi igikenya.” |
| 6. | Dore wahinduye iminsi yanjye nk’intambwe z’intoki, Igihe cy’ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk’ubusa, Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa. |
| 7. | Ni ukuri umuntu wese agenda nk’igicucu, Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa, Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana. |
| 8. | Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira. |
| 9. | Unkize ibicumuro byanjye byose, Ntumpindure uwo gutukwa n’abapfu. |
| 10. | Narahoze sinabumbura akanwa, Kuko ari wowe wabikoze. |
| 11. | Unkureho inkoni yawe, Mazwe no gukubitwa n’ukuboko kwawe. |
| 12. | Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano, Unyenzura ubwiza bwe nk’inyenzi, Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa. |
| 13. | Uwiteka umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi gutaka kwanjye, Ntiwicire amatwi amarira yanjye. Kuko ndi umusuhuke imbere yawe, N’umwimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bari. |
| 14. | Rekera aho kundeba igitsure, Mbone uko nsubizwamo intege, Ntarava hano ntakibaho. |