| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi Ni iya Dawidi. |
| 2. | Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. |
| 3. | Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka. |
| 4. | Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye. |
| 5. | Naravuze nti “Uwiteka umbabarire, Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.” |
| 6. | Abanzi banjye banyifuriza nabi bati “Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?” |
| 7. | Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga, Umutima we ukiyuzuriza inama mbi, Agasohoka akabivuga. |
| 8. | Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano, Bangira inama zo kungirira nabi. |
| 9. | Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata, Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.” |
| 10. | Kandi incuti yanjye y’amagara nizeraga nagaburiraga, Ni yo imbanguriye umugeri. |
| 11. | Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse, Kugira ngo mbiture. |
| 12. | Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha. |
| 13. | Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye, Kandi unshyira imbere yawe iteka ryose. |
| 14. | Uwiteka Imana y’Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Amen kandi Amen. |