Somera Bibiliya kuri Telefone
IGICE CYA KABIRI (Zaburi 42--72)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “Imana yawe iri hehe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n’abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y’Imana, Tugendana ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mana yanjye, umutima wanjye urihebye, Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani, No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw’insumo zawe, Ibigogo byawe n’umuraba wawe byose birandengeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa, Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye, Ni yo nasengeshaga Imana y’ubugingo bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nzabaza Imana igitare cyanjye nti “Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abanzi banjye bameze nk’inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati “Imana yawe iri hehe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: