| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y’urukundo. |
| 2. | Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza, Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami, Ururimi rwanjye ni ikaramu y’uwandika vuba. |
| 3. | Uruta ubwiza abana b’abantu, Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe, Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w’iteka. |
| 4. | Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako, Ambara ubwiza bwawe n’icyubahiro cyawe. |
| 5. | Ugendane icyubahiro uri ku ifarashi uneshe, Urengere ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka, Ukuboko kwawe kw’iburyo kukwigishe ibitera ubwoba. |
| 6. | Imyambi yawe iratyaye, Amahanga agwa hasi imbere yawe, Imyambi yawe iri mu mitima y’ababisha b’umwami. |
| 7. | Mana, intebe yawe ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni y’utwara agororoka. |
| 8. | Wakunze gukiranuka wanga ibyaha, Ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe, Igusīga amavuta yo kwishima, Kukurutisha bagenzi bawe. |
| 9. | Imyenda yawe yose ihumura ishangi n’umusaga na kesīya, Inanga zo mu mazu yubakishijwe amahembe y’inzovu zirakwishimishije. |
| 10. | Mu bagore bawe b’icyubahiro harimo abakobwa b’abami, Iburyo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye Ofiri. |
| 11. | Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi, Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n’inzu ya so. |
| 12. | Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe, Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye. |
| 13. | Kandi umukobwa w’i Tiro azazana impano, Kandi abatunzi bo mu bantu bazagusaba kubahakirwa. |
| 14. | Umukobwa w’umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi, Imyenda ye iboheshejwe izahabu. |
| 15. | Ari buzanirwe umwami yambaye imyenda idaraje, Abakobwa bagenzi be bamukurikiye, Bari buzanwe aho uri. |
| 16. | Bari buzanishwe umunezero n’ibyishimo, Binjire mu nzu y’umwami. |
| 17. | Mwami, mu cyimbo cya ba sogokuruza bawe, Kizasubiramo abana bawe, Ni bo uzagira abatware mu isi yose. |
| 18. | Nzibukiriza izina ryawe ibihe byose, Ni cyo gituma amahanga azagushima iteka ryose. |