| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo. |
| 2. | Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. |
| 3. | Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri, |
| 4. | Naho amazi yaho yahorera akībirindura, Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo. |
| 5. | Hariho uruzi, Imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana, Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose. |
| 6. | Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa, Imana izarutabara mu museke. |
| 7. | Abanyamahanga barashakuje, Ibihugu by’abami byagize imidugararo, Ivuga ijwi ryayo isi irayaga. |
| 8. | Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira. |
| 9. | Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi. |
| 10. | Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro. |
| 11. | “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.” |
| 12. | Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira. |