   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra. |
   | 2. | Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi, Muvugirize Imana impundu z’abanesheje. |
   | 3. | Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba, Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose. |
   | 4. | Atugomōrera amoko tukayatwara, Ashyira amahanga munsi y’ibirenge byacu. |
   | 5. | Adutoraniriza umwandu wacu, Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze. |
   | 6. | Imana izamukanye impundu, Uwiteka azamukanye ijwi ry’impanda. |
   | 7. | Muririmbire Imana ishimwe, Muririmbe ishimwe, Muririmbire Umwami wacu ishimwe, Muririmbe ishimwe. |
   | 8. | Kuko Imana ari Umwami w’isi yose, Muririmbishe ishimwe ryayo, Indirimbo ihimbishijwe ubwenge. |
   | 9. | Imana itegeka amahanga, Imana yicaye ku ntebe yayo yera. |
   | 10. | Abakomeye bo mu mahanga, Bateraniye guhinduka abantu b’Imana ya Aburahamu. Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz’Imana, Ishyizwe hejuru cyane. |