| 1. | Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra. |
| 2. | Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane, Mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera. |
| 3. | Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi, Uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose, Ni wo rurembo rw’Umwami ukomeye. |
| 4. | Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo, Ko ari igihome kirekire gikingira abantu. |
| 5. | Dore abami barateranye, Barunyuriraho hamwe, |
| 6. | Bararureba baratangara, Baratinya bahunga vuba. |
| 7. | Guhinda imishyitsi kubafatirayo, No kuribwa nk’ibise by’umugore uri ku nda. |
| 8. | Umuyaga uturutse aho izuba rirasira, Uwumenesha inkuge z’i Tarushishi. |
| 9. | Nk’uko twumvise ni ko twabibonye, Mu rurembo rw’Uwiteka Nyiringabo, Mu rurembo rw’Imana yacu, Imana izarukomeza iteka ryose. |
| 10. | Mana, twibukiye imbabazi zawe, Hagati mu rusengero rwawe. |
| 11. | Mana, nk’uko izina ryawe riri, Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y’isi, Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzuye gukiranuka. |
| 12. | Umusozi wa Siyoni unezerwe, Abakobwa ba Yuda bishimishwe n’imanza zawe zitabera. |
| 13. | Muzenguruke Siyoni muwugote, Mubare ibihome byawo. |
| 14. | Mwitegereze cyane inkike zawo, Mutekereze inyumba zaho, Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza. |
| 15. | Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu. |