| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra. |
| 2. | Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi: Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutege amatwi. |
| 3. | Aboroheje n’abakomeye, Abatunzi hamwe n’abakene. |
| 4. | Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge, Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya. |
| 5. | Ndategera umugani ugutwi kwanjye, Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije. |
| 6. | Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y’ibyago n’amakuba, Gukiranirwa kw’abashaka kungusha kungose? |
| 7. | Biringira ubutunzi bwabo, Bakirata ibintu byabo byinshi. |
| 8. | Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato, Cyangwa guha Imana incungu ye. |
| 9. | -10Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo, Kuko incungu y’ubugingo bwabo ari iy’igiciro cyinshi, Ikwiriye kurekwa iteka. |
| 10. | Kuko abona ko abanyabwenge bapfa, Umupfapfa n’umeze nk’inka bakarimbukana, Bagasigira abandi ubutunzi bwabo. |
| 11. | Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose, N’ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose, Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo. |
| 12. | Ariko umuntu ntahorana icyubahiro, Ahwanye n’inyamaswa zipfa. |
| 13. | Iyo nzira yabo ni iy’ubupfu, Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo. |
| 14. | Bashorererwa kujya ikuzimu nk’umukumbi w’intama, Urupfu ruzabaragira. Abatunganye bazabatwara mu gitondo, Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe, Butagira aho kuba. |
| 15. | Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye, Ibukure mu kuboko kw’ikuzimu, Kuko izanyakira. |
| 16. | Ntubitinye umuntu natunga, Icyubahiro cy’inzu ye kikagwira, |
| 17. | Kuko napfa atazagira icyo ajyana, Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire. |
| 18. | Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe, Kandi nubwo abantu bagushima witungishije, |
| 19. | Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza, Batazareba umucyo ukundi. |