   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti.Ni iya Dawidi. |
   | 2. | Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye, Ita ku byo nibwira. |
   | 3. | Mwami wanjye, Mana yanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, Kuko ari wowe nsenga. |
   | 4. | Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje. |
   | 5. | Kuko utari Imana y’intambirakibi, Umunyangeso mbi ntazaba iwawe. |
   | 6. | Abībone ntibazahagarara mu maso yawe, Wanga inkozi z’ibibi zose. |
   | 7. | Uzarimbura abanyabinyoma, Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n’umuriganya. |
   | 8. | Ariko jyeweho nzazanwa n’imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe, Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge, Nerekeye urusengero rwawe rwera. |
   | 9. | Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe, Ujye unyobora kuko banyubikiye, Umpanurire inzira yawe aho nyura. |
   | 10. | Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo, Imitima yabo ni igomwa risa, Umuhogo wabo ni imva irangaye, Bashyeshyesha indimi zabo. |
   | 11. | Mana ubagire uko ugira abanyabyaha, Imigambi yabo ibatere kugwa, Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana, Kuko bakugomeye. |
   | 12. | Ni bwo abaguhungiraho bazishima, Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda, Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira. |
   | 13. | Kuko uzaha umukiranutsi umugisha, Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk’ingabo. |