   | 1. | Zaburi iyi ni iya Asafu. Imana y’imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera. |
   | 2. | Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge, Ni ho Imana irabagiraniye. |
   | 3. | Imana yacu izaza ye guceceka, Imbere yayo umuriro uzakongora, Umuyaga w’ishuheri uzayigota. |
   | 4. | Izahamagara ijuru ryo hejuru, N’isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza. |
   | 5. | Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye, Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.” |
   | 6. | Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo, Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza. |
   | 7. | “Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga, Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ndaguhamiriza, Ni jye Mana, Imana yawe. |
   | 8. | Sinkugayira ibitambo byawe, Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka. |
   | 9. | Sinzakura impfizi mu rugo rwawe, Cyangwa isekurume mu biraro by’ihene zawe. |
   | 10. | Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, N’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi. |
   | 11. | Nzi inyoni n’ibisiga byose byo ku misozi, Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye. |
   | 12. | “Iyaba ngira inzara sinakubwira, Kuko isi n’ibiyuzuye ari ibyanjye. |
   | 13. | Mbese aho narya inyama z’amapfizi, Cyangwa se nanywa amaraso y’ihene? |
   | 14. | Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe. |
   | 15. | Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.” |
   | 16. | Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti “Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, |
   | 17. | Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye? |
   | 18. | Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n’abasambanyi. |
   | 19. | “Ushyira ibibi mu kanwa kawe, Ururimi rwawe rukarema uburiganya. |
   | 20. | Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko. |
   | 21. | Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana. |
   | 22. | “Nuko mwa bibagirwa Imana mwe, Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura, Hakabura ubakiza. |
   | 23. | Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze, Nzamwereka agakiza k’Imana.” |