Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa? Imbabazi z’Imana zihoraho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura, Ruhwanye n’icyuma cyogosha gityaye, Wa nkozi y’uburiganya we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza, No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Wa rurimi ruriganya we, Ukunda amagambo yose arimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nawe Imana izagutsemba iteka, Izakujahura ikuvane mu ihema ryawe, Ikurandure igukure mu isi y’ababaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abakiranutsi bazabireba batinye, Bamuseke bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira, Ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi, Akikomereza gukora ibyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw’Imana, Niringira imbabazi z’Imana iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze, Nzategerereza izina ryawe imbere y’abakunzi bawe, Kuko ari ryiza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: