   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. |
   | 2. | Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Ntiwirengagize kwinginga kwanjye. |
   | 3. | Nyitaho unsubize, Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha, |
   | 4. | Ku bw’ijwi ry’umwanzi, Ku bw’agahato k’abanyabyaha, Kuko banteza amakuba, Bakangenzanya umujinya. |
   | 5. | Umutima wanjye urambabaza cyane, Ubwoba bwinshi bunguyeho nk’ubw’ūtinya urupfu. |
   | 6. | Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho, Gukangarana kuramiranije. |
   | 7. | Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk’inuma, Mba ngurutse nkaruhuka. |
   | 8. | Dore mba ndorongotaniye kure, Nkarara mu butayu. |
   | 9. | Mba mpungiye vuba mu buhungiro, Nkikinga umuyaga w’ishuheri n’umugaru.” |
   | 10. | Mwami, ubamire uyoberanye indimi zabo, Kuko nabonye urugomo no kurwana mu mudugudu. |
   | 11. | Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y’inkike zawo, Kandi gukiranirwa n’igomwa biri hagati yawo. |
   | 12. | Gukora ibyaha kuri hagati yawo, Agahato n’uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo. |
   | 13. | Si umwanzi wantutse, Mba narabashije kwihangana, Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru, Mba naramwihishe. |
   | 14. | Ahubwo ni wowe uwo duhwanye, Uwo twagendanaga, incuti yanjye y’amagara. |
   | 15. | Twaganiraga tunezerewe, Tukagendagendana n’iteraniro mu nzu y’Imana. |
   | 16. | Urupfu rubatungure, Bamanuke bajye ikuzimu bakiri bazima, Kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo. |
   | 17. | Jyeweho nzambaza Imana, Uwiteka azankiza. |
   | 18. | Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y’ihangu, Nzajya muganyira niha, Na we azumva ijwi ryanjye. |
   | 19. | Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro, Kugira ngo batanyegera, Kuko abandwanyaga ari benshi. |
   | 20. | Imana izanyumva ibacishe bugufi, Ni yo ihora yicaye ku ntebe y’ubwami uhereye kera kose, Izacisha bugufi abadahindurwa ntibubahe Imana. |
   | 21. | Wa muntu yaramburiye amaboko kubuza abo babanaga amahoro, Yahumanije isezerano rye. |
   | 22. | Akanwa ke kanyereraga nk’amavuta, Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa. Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo, Ariko yari inkota zikūwe. |
   | 23. | Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa. |
   | 24. | Ariko wowe Mana, uzabamanurira mu rwobo rw’irimbukiro, Abicanyi n’abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubaho kwabo, Ariko jyeweho nzajya nkwiringira. |