   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y’aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati. |
   | 2. | Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira, Biriza umunsi bandwanya bakampata. |
   | 3. | Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi. |
   | 4. | Uko ntinya kose nzakwiringira. |
   | 5. | Imana izampa gushima izina ryayo, Imana ni yo niringiye sinzatinya, Abantu babasha kuntwara iki? |
   | 6. | Biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye, Bibwira ibyo kungirira nabi bisa. |
   | 7. | Baraterana bakihisha, Bakaronda ibirenge byanjye, Kuko bubikiye ubugingo bwanjye. |
   | 8. | Mbese gukiranirwa kwabo kuzabakirisha? Mana, tsinda amahanga hasi n’umujinya wawe. |
   | 9. | Ubara kurorongotana kwanjye, Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? |
   | 10. | Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo, Ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye. |
   | 11. | Imana izampa gushima izina ryayo, Uwiteka azampa gushima izina rye. |
   | 12. | Imana ni yo niringiye sinzatinya, Abantu babasha kuntwara iki? |
   | 13. | Mana, imihigo naguhize indiho, Kandi nzakwitura amaturo y’ishimwe. |
   | 14. | Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, N’ibirenge byanjye wabikijije gusitara, Ngo mbone uko ngendera mu maso y’Imana mu mucyo w’ababaho. |