| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli. |
| 2. | Mana, mbabarira mbabarira, Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira, Kugeza aho ibi byago bizashirira. |
| 3. | Ndatakira Imana Isumbabyose, Imana inkorera byose. |
| 4. | Izatuma iri mu ijuru inkize, Ubwo ūshaka kumira azantuka, Imana izohereza imbabazi zayo n’umurava wayo. |
| 5. | Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare, Ndyama hagati y’abaka umuriro. Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n’imyambi, Ururimi rwabo ni inkota ityaye. |
| 6. | Mana, wishyire hejuru y’ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose. |
| 7. | Bateze ibirenge byanjye ikigoyi, Umutima wanjye wiyunamiriye. Bacukuye ubushya imbere yanjye, Babugwamo ubwabo. |
| 8. | Mana, umutima wanjye urakomeye, Umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe. |
| 9. | Wa bwiza bwanjye we, kanguka, Nebelu n’inanga nimukanguke, Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y’umuseke. |
| 10. | Mwami, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga, |
| 11. | Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu. |
| 12. | Mana, wishyire hejuru y’ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose. |