Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera? Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z’ukuri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu, Urugomo rw’amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ubusabwe bwabo buhwanye n’ubw’inzoka, Bameze nk’impoma y’igipfamatwi yiziba amatwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Itumva ijwi ry’abagombozi, Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo, Uwiteka, uce imikaka y’iyo migunzu y’intare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Buzuruke bakame nk’amazi asuma cyane, Agitamika imyambi ibe nk’ibishishibano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Babe nk’ikijongororwa kiyaga kigashira, Babe nk’ikiramb, kitigeze kureba izuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Inkono zanyu zitarashyushywa n’umuriro w’amahwa, Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n’acanywe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra, Azogesha ibirenge bye amaraso y’abanyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bizatuma abantu bavuga bati “Ni ukuri hariho ingororano y’abakiranutsi, Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: