   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu. |
   | 2. | Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera? Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z’ukuri? |
   | 3. | Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu, Urugomo rw’amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu. |
   | 4. | Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya. |
   | 5. | Ubusabwe bwabo buhwanye n’ubw’inzoka, Bameze nk’impoma y’igipfamatwi yiziba amatwi, |
   | 6. | Itumva ijwi ry’abagombozi, Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane. |
   | 7. | Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo, Uwiteka, uce imikaka y’iyo migunzu y’intare. |
   | 8. | Buzuruke bakame nk’amazi asuma cyane, Agitamika imyambi ibe nk’ibishishibano. |
   | 9. | Babe nk’ikijongororwa kiyaga kigashira, Babe nk’ikiramb, kitigeze kureba izuba. |
   | 10. | Inkono zanyu zitarashyushywa n’umuriro w’amahwa, Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n’acanywe byose. |
   | 11. | Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra, Azogesha ibirenge bye amaraso y’abanyabyaha. |
   | 12. | Bizatuma abantu bavuga bati “Ni ukuri hariho ingororano y’abakiranutsi, Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.” |