   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice. |
   | 2. | Mana yanjye, unkize abanzi banjye, Unshyire hejuru y’abampagurukira. |
   | 3. | Unkize inkozi z’ibibi, Undinde abicanyi. |
   | 4. | Kuko bubikira ubugingo bwanjye, Abanyambaraga bateraniye kuntera, Kandi ntazize igicumuro cyanjye, Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka. |
   | 5. | Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora, Kanguka unsanganire ubirebe. |
   | 6. | Ni wowe mpamagara, Uwiteka, Mana Nyiringabo, Mana y’Abisirayeli, Kangukira guhana abapagani bose, Ntugire abanyabicumuro babi ubabarira. |
   | 7. | Bagaruka nimugoroba bagakankama nk’imbwa, Bakazenguruka umudugudu. |
   | 8. | Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo, Inkota ziri mu minwa yabo, Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?” |
   | 9. | Ariko wowe Uwiteka uzabaseka, Uzakoba abapagani bose. |
   | 10. | Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza, Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira. |
   | 11. | Imana mboneramo imbabazi izansanganira, Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira. |
   | 12. | Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa, Mwami ngabo idukingira, Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi. |
   | 13. | Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumuro cy’akanwa kabo, Ubwibone bwabo bubafate nk’umutego, Imivumo n’ibinyoma bavuga na byo bibafatishe. |
   | 14. | Ubatsembane umujinya, Ubatsembe be kubaho ukundi, Kugeza ku mpera y’isi hose, Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo. |
   | 15. | Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk’imbwa, Bazenguruke umudugudu. |
   | 16. | Bahunahune bashake inyama, Nibadahaga bakeshe ijoro. |
   | 17. | Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye. |
   | 18. | Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe, Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira, Ni Imana mboneramo imbabazi. |