| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. |
| 2. | Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe, Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa. |
| 3. | Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye, Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi. |
| 4. | Umutima wanjye na wo uhagaze cyane, Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira? |
| 5. | Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye, Unkize ku bw’imbabazi zawe. |
| 6. | Kuko ūpfuye atakikwibuka, Ni nde uzagushimira ikuzimu? |
| 7. | Kuniha kurandambiye, Uko ijoro rije ntotesha uburiri bwanjye amarira, Uburiri bwanjye nyabuminjagiraho. |
| 8. | Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro, Hashajishijwe n’abantera bose. |
| 9. | Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi, Kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye. |
| 10. | Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye, Uwiteka azemera gusenga kwanjye. |
| 11. | Abanzi banjye bose bazamwara bagire ubwoba bwinshi, Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura. |