   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Mana, umva gutaka kwanjye, Tyariza ugutwi gusenga kwanjye. |
   | 3. | Mpagaze ku mpera y’isi nzajya ngutabaza, Uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho, |
   | 4. | Kuko wambereye ubuhungiro, N’igihome kirekire kinkingira umwanzi. |
   | 5. | Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe. |
   | 6. | Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye, Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe. |
   | 7. | Uzongerera umwami iminsi y’ubugingo bwe, Imyaka ye izabe nk’iy’ab’ibihe byinshi. |
   | 8. | Azaguma mu maso y’Imana iteka, Itegura imbabazi n’umurava kugira ngo bimurinde. |
   | 9. | Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka, Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye. |