   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi. |
   | 2. | Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho. |
   | 3. | Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane. |
   | 4. | Muzageza he gutera umuntu ngo mumwicane mwese, Nk’inkike ibogamye, nk’uruzitiro runyeganyega? |
   | 5. | Iki cyonyine ni cyo bajya inama, Ni ukugira ngo bamusunike ngo agwe, Ave mu cyubahiro cye. Bishimira ibinyoma, Basabirisha umugisha akanwa kabo, Ariko bavumisha imitima yabo. |
   | 6. | Mutima wanjye turiza Imana yonyine, Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho. |
   | 7. | Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa. |
   | 8. | Imana ni yo irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye, Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana. |
   | 9. | Mwa bantu mwe, mujye muyiringira, Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo, Imana ni yo buhungiro bwacu. |
   | 10. | Ni ukuri aboroheje ni umwuka gusa, Kandi abakomeye ni ibinyoma. Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka, Bose bateranye umwuka ubarusha kuremera. |
   | 11. | Ntimwiringire agahato, Ntimwizigirire ubusa kunyaga, Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima. |
   | 12. | Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri, Ngo “Imana ni yo ifite ububasha.” |
   | 13. | Kandi ni wowe Mwami ufite imbabazi, Kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we. |